Skip to main content

Currently Skimming:

Incamake
Pages 43-60

The Chapter Skim interface presents what we've algorithmically identified as the most significant single chunk of text within every page in the chapter.
Select key terms on the right to highlight them within pages of the chapter.


From page 43...
... Leta y'u Rwanda, nk'umufatanyabikorwa wa PEPFAR kuva iyi Gahunda yatangira, yateye intambwe nziza mu guhangana na virusi itera SIDA, harimo nko kongera umubare w'abagerwaho n'imiti igabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA no gukwirakwiza iyo miti ndetse no kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA. Nyamara, kuba hakomeje kubura abakozi bahagije mu rwego rw'ubuzima, bigira ingaruka zikomeye ku bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse no ku Banyarwanda bose.
From page 44...
... . Intego nyamukuru y'uku gusaba yari ugusobanukirwa uburyo ishoramari rya PEPFAR ryagize ingaruka ku mibare y'abarwayi n'abapfa bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.
From page 45...
... Uru ruhare rwatekerejweho binyuze mu nzira nyunguranabitekerezo yerekana uburyo ibikorwa bya gahunda hamwe n'impinduka mu byavuye mu kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bishobora gutekerezwa ko bizagira uruhare mu kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima mu gihe giciriritse ndetse no ku buzima bw'abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA. Isano ridashidikanywaho hagati y'ibyavuye mu kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima n'ibyagaragaye ku rwego rw'umurwayi ryakoreshejwe mu kuziba icyuho hagati y'icyo gahunda yari igamije ku ikubitiro ndetse n'intego z'iri suzuma.
From page 46...
... Imiterere yihariye y'u Rwanda ugereranije n'ibindi bihugu byo muri Afurika y'iburasirazuba, uruhare rwa Kaminuza y'u Rwanda nk'ikigo cya Leta rukumbi gishinzwe uburezi bw'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, ndetse no gushyira mu myanya ku buryo bwagutse abahuguwe muri gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bakorera ahantu hatandukanye, bivuze ko nta hantu na hamwe iyi Gahunda itagizemo uruhare, mu Rwanda cyangwa mu kindi gihugu cyagereranywa na rwo, bishobora gutuma igereranya ryoroshya gusesengura uburyo bwo kugena ingaruka. Icya gatatu, ntibyashobotse gutandukanya ingaruka z'ibikorwa by'iyi Gahunda n'izindi mpamvu nyinshi, haba iziri mu rwego rw'ubuzima cyangwa izitarimo, byagize uruhare mu kongerera ubushobozi abakozi bakora mu rwego rw'ubuzima n'ibijyanye n'ubwandu bwa virusi itera SIDA.
From page 47...
... INCAMAKE 5 Iby'ingenzi byagaragaye: + Ibyagezweho - n'Imbogamizi Igice cya 3 • Abitabiriye ibiganiro bahurije • Kudasobanuka neza kw'uburyo n'inzira biganisha ku cyerekezo cyo mu rwego ku cyerekezo n'ikigamijwe kugira ngo haboneke rwo hejuru n'ikigamijwe urwego rw'ubuzima ruri ku rugero bihura n'intego rusange z'urwego rw'ubuzima • hagati y'ibyagaragaraga ko bikenewe n'ibyashyirwa imbere y'ibindi mu buvuzi bwihariye ugereranyije n'ubuvuzi bw'ibanze • yayobowe na Guverinoma • y'u Rwanda, bijyanye bwiza kuri Gahunda hashyirwa imbaraga mu bufasha mu ikurikiranabikorwa, isuzumabikorwa n'inzira zo kwiga agenda agaragara agenga byashyizweho kuva Gahunda igitangira ubufasha butangwa n'abaterankunga • ntangiriro ndetse no mu gihe cyose cy'ishyirwa mu + Igice cya 4 • Byakozwe nk' uburyo • buramubyizi byahawe abarimu ba bw'ubufatanye Kaminuza y'u Rwanda bitabiriye iyi Gahunda, habayeho magirirane n'abarimu itangwa ry'amakuru ridasobanutse ku byerekeye inshingano bo mu bigo byo muri n'ibiteganijwe, n'ibyihutirwaga kurusha ibindi Amerika bafite bitumvikanyweho ku barimu ba Kaminuza y'u Rwanda ubunararibonye mu karere cyangwa • cyangwa badashoboye ntibari bujuje ibisabwa bijyanye baturutse mu karere n'ubunararibonye cyangwa ibikenewe mu rwego rwa tekiniki • • Kudatanga ubumenyi buhagije kw'abarimu b'ibigo byo muri ubumenyi mu Amerika babuha abarimu b'Abanyarwanda mitegurire • y'integanyanyigisho bagenerwabikorwa b'abanyarwanda n'abo mu bigo byo muri n'amasomo yo muri Amerika bagizweho ingaruka n'uburyo bwo gutanga kaminuza + amasezerano, gushaka abakozi, no kubashyira mu kazi Igice cya 5 abakozi bo • Kugeza ku bahugurwa uburyo bwo kwigisha • Ihindagurika mu gufasha abahugurwa bwo ku rwego rwo hejuru, integanyanyigisho kugira ubumenyi bwihariye mu bintu nshya cyangwa zivuguruye, hamwe n'ubuvuzi bibongerera ubunararibonye bushingiye ku bushakashatsi • Kwibanda cyane ku buryo • Kongerera abahugurwa imbaraga, icyizere, buhuriweho bw'abantu ku giti cyabo ndetse n'ubunyamwuga ntibyahise byongera ubushobozi • Kwiyongera kw'ubushobozi n'ubumenyi mu muri Kaminuza y'u Rwanda kugira bushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, ngo ikomeze kongera no kwagura hamwe no gukomeza gufatanya mu gahunda z'amasomo yayo bushakashatsi nyuma yo kugenda kw'abarimu bo mu bigo byo muri Amerika • Kudashobora gutangiza gahunda y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza • Gahunda iteguye neza y'icyiciro cya gatatu ku buzima (Master of Hospital and cya Kaminuza mu buforomo (Master of Science in Nursing) + Healthcare Administration)
From page 48...
... Na none kandi, hamwe no kuba serivisi ry'ubuvuzi ku Banyarwanda zijyanye na virusi itera SIDA zarinjijwe mu rwego bose, harimo n'abafite rw'ubuzima, biragoye gutandukanya ingaruka iyi ubwandu bwa virusi itera Gahunda yagize kuri virusi itera SIDA. SIDA, binyuze mu nzira • Uburambe n'ishimangirwa bya Gahunda yo kongerera zitaziguye n'iziziguye, nko kuba ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima hari abatanga serivisi benshi, byabangamiwe n'uburyo yari iteguye n'uko yashyizwe ubumenyi buhagije mu buvuzi mu bikorwa, ndetse n'impinduka mu byihutirwaga bw'ibanze no kwita guterwa inkunga na PEPFAR by'umwihariko ku bafite virusi • Gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo mu itera SIDA ndetse n'ubumenyi rwego rw'ubuzima ntiyagize igihe gihagije cyo gukora buhagije mu gukemura ibibazo ku byasabwe n'isuzuma ry'igihe giciriritse rijyanye bijyanye na virusi itera SIDA.
From page 49...
... Bijyanye na gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, umubare w'abafite ubwandu mu Rwanda waragabanutse, abahabwa imiti yo kugabanya ubwandu bwa virusi itera SIDA bariyongera ndetse n'aho ikwirakwizwa hariyongereye, ijanisha ry'abantu bakuru bazi uko bahagaze n'abafata imiti igabanya ubwandu ryariyongereye ndetse bageze no ku rwego rwo kugabanya ingano y'ubwandu bwa virusi mu mubiri. Birumvikana ko hamwe n'izindi mpamvu birashoboka gutegereza ko hari impinduka nziza zishobora no kuva mu kuboneka kw'ubuvuzi bunoze biturutse muri iyi Gahunda bikaba bishobora kugira uruhare no ku baturage muri rusange.
From page 50...
... N'ubwo bitari mu bisabwa mu cyiciro cya mbere cy'inkunga ya PEPFAR, kuba hatarabayeho gahunda isobanutse neza y'igenzura n'isuzumabikorwa mu gihe iyi Gahunda yatangizwaga, byatumye hataboneka amahirwe yo kwiga uburyo buhamye bwo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima ndetse n'uburyo guverinoma, abandi bafatanyabikorwa, n'abaterankunga bo hanze bashobora gufatanya mu kwita ku byihutirwa cyane cyane ibijyanye n'indwara ndetse n'ibindi bikenewe mu rwego rw'ubuzima muri rusange. INGARUKA KURI VIRUSI ITERA SIDA NO KU BAKOZI BO MURI GAHUNDA Z'UBUZIMA Mu gihe u Rwanda n'ibindi bihugu bigenda bitera intambwe ishimishije mu kurwanya iki cyorezo no kunoza uburyo bw'abagerwaho n'ubuvuzi, abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA benshi, bari kurushaho kuramba, bafite ibibazo by'ubuzima bihuriweho mu kurwanya virusi itera SIDA n'ingaruka zayo uko imyaka igenda itambuka, guhangana n'indwara z'ibyuririzi ndetse no guharanira kugira ubuzima bwiza.
From page 51...
... Ishoramari nk'iryo rifite amahirwe menshi yo gutanga umusaruro urambye. IBYIFUZO Komite yarebye kuri iri gereranya hagati y'umwihariko w'indwara no kongerera ubushobozi uburyo bw'imikorere mu rwego rwo kuzuza inshingano yahawe zo gutanga ibyifuzo byazafasha mu ishoramari ryo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima mu gihe kizaza rishyigikira abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA ndetse no kugera ku nshingano za PEPFAR." Ibyifuzo byatanzwe byerekana ko hifuzwa ko mu gihe PEPFAR n'abandi baterankunga bafite intego yo kwita ku ndwara by'umwihariko bashora imari mu kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, bakoresha uburyo bwita cyane ku byihutirwa, bashaka guhuza ibikenewe n'umusaruro uva mu buryo bwibanda ku ndwara hamwe n'imbaraga zishyirwa mu mikorere ntambike bishobora gufasha mu kugera ku bikenewe.
From page 52...
... Kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima no kubasha kugenzura uruhare rwabo mu bijyanye n'uburwayi ndetse n'imfu zikomoka kuri virusi itera SIDA bifata imyaka igera ku icumi, ibi nubwo ari ukuri ntibyagaragajwe mu gihe gito ishoramari rya PEPFAR ryamaze. Icyifuzo cya 2: Abategura gahunda zo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bagomba gukoresha uburyo bw'imitekerereze bwaguye ku mikorere y'inzego, burimo n'uburyo buhuriweho n'inzego nyinshi buhuza inzego zo hasi n'izo hejuru ndetse n'izo hejuru zikegera 2  Izindi nama z'uko ibyemezo byafashwe n'abashinzwe gutegura gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bishingira kuri iri tsinda ry'abafatanyabikorwa batandukanye.
From page 53...
... Urwego rw'abikorera rugomba gufata iyambere mu guhanga ibishya, nko gushyiraho uburyo buhuza Leta n'abikorera hagamijwe kongerera ubushobozi abakozi kugira ngo babashe kubyaza umusaruro amahirwe ari ku isoko ry'umurimo ndetse n'ahandi hose Leta idashobora kubonera ibisubizo. Mu rwego rwo guhuza n'igihe cyagenwe mu kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, ingamba zo gutera inkunga zigomba kuba ari iz'igihe kirekire kandi zihuye n'ingamba ngari z'igihugu giterwa inkunga.
From page 54...
... Igenamigambi n'imicungire ijyana n'ibihe Imicungire rusange ya gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima yahuye n'imbogamizi yo kudasobanuka neza ku bijyanye n'uburyo n'inzira zo kugera ku cyerekezo cyayo ndetse no kubura umwanya n'ubushobozi byagenwe mu micungire y'ibikorwa, haba mu ntangiriro ndetse no mu gihe cyose cy'ishyirwa mu bikorwa. Icyifuzo cya 3: Kugira ngo ishoramari mu bakozi bo mu rwego rw'ubuzima rirusheho kugenda neza, bisaba impinduka mu mikorere rusange, abategura gahunda zo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bagomba kumara igihe mbere yo gutangira kuyishyira mu bikorwa kugira ngo bashyireho icyerekezo kimwe, bateganye uburyo bwo kugera kuri icyo cyerekezo, na gahunda y'ibikorwa igomba gushingira ku buryo bw'imicungire ijyana n'ibihe Abaterankunga bagenda bamenya ko ari ngombwa guhuza n'imikorere isanzweho kugira ngo ishoramari rigende neza.
From page 55...
... Iyi gahunda ihuriweho ntiyageze neza ku ntego zayo zo gukwirakwira hose, imyigishirize inogejwe no gutanga ubumenyi bwo kuvura bitewe no kudasobanuka neza kw'iyi gahunda ubwo yatangiraga ndetse n'imbogamizi zabayeho mu mikorere n'ishyirwa mu bikorwa ryayo. Icyifuzo cya 4: Abategura gahunda zigamije kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bagomba, hashingiwe ku cyerekezo n'intego za gahunda, gusuzuma uburyo butandukanye bwo guteza imbere uburezi bw'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bujyanye neza n'abakozi bakenewe hamwe n'imiterere y'akarere n'ibitekerezo biriho mu rwego rwo kongerera abakozi ubushobozi.
From page 56...
... Gukoresha uburyo bwo guhuza abantu babiri bigomba kujyana no kuvanga Uburyo bw'ubufatanye bw'abantu amaso ku yandi cyangwa kwiga hakoreshejwe iyakure cyangwa gukoresha uburyo bwo kujyana abakozi gukorera mu bindi bihugu mu gihe gito. Gukoresha umubare urenze umuntu umwe ku wundi mu guhuza abantu bari mu mahanga n'abari mu gihugu imbere na bwo bwaba ubundi buryo bwiza.
From page 57...
... Ku bijyanye na virusi itera SIDA, uburyo bw'igihe kirekire bwo gushora imari mu kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bugomba kugaragaza n'ahazaza hateganijwe h'iki cyorezo - kongerera ubushobozi urwego rw'ubuzima kugira ngo rubashe kwita ku bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA bashaje. Itegurwa rya Gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima rigomba kwita ku biteganyijwe mu iterambere ry'ibikenewe n'abakozi ugereranyije n'ubukana bw'indwara bugenda buhinduka uko imyaka igenda ishira.
From page 58...
... Niba hari ibiteganijwe ko Gahunda igomba kugaragaza uruhare haba ku ngaruka z'imikorere muri rusange no ku ndwara by'umwihariko, buri gice mu bijyanye n'igenzura, isuzuma, n'ibikenewe mu kwiga kigomba gutegurwa kuva mu ntangiriro kugira ngo handikwe neza kandi hasesengurwe iyo ntego mu buryo bwombi. UMWANZURO Gahunda yo kongerera ubushobozi abakozi bo mu rwego rw'ubuzima, yatewe inkunga na PEPFAR kuva mu 2012 kugeza 2017, yagaragaje amahirwe ku baterankunga bo hanze bibanda cyane kuri virusi itera SIDA, bashora imari mu mpinduka z'imikorere ntambike binyuze mu kongerera ubushobozi ibigo byigisha abakozi bo mu rwego rw'ubuzima mu Rwanda kugira ngo haboneke abakozi benshi kandi bashoboye hagamijwe gukemura ibibazo by'abaturage b'u Rwanda, harimo n'abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.
From page 59...
... INCAMAKE 17 Kugira ngo ubushobozi bw'abakozi bo mu rwego rw'ubuzima buziyongere mu gihe kizaza, ahantu hatari ubushobozi buhagije kandi mu buryo butanga umusaruro ushimishije mu bikorwa byo kwita ku bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, birasaba kongera gutekereza uko ubufatanye bushyirwaho, uko ishoramari rikorwa, ndetse n'uko ingaruka z'ishoramari zandikwa. Umusaruro w'iryo shoramari ushobora kuba munini kandi ukaramba mu gihe ishoramari rya gahunda rifashe igihe kirekire, rihuriweho n'inzego zinyuranye, kandi ryarateguwe hitawe cyane cyane ku gusobanukirwa no gutanga ibyo abakozi bo mu rwego rw'ubuzima bakeneye, hitawe ku bikenewe bigenda bigaragazwa n'abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.


This material may be derived from roughly machine-read images, and so is provided only to facilitate research.
More information on Chapter Skim is available.